Posts

Showing posts from July, 2020

Amashuri siyo atanga ubuzima bwiza! Menya impamvu...

Image
Simvuze ko bidafite akamaro, ariko se wanyizera nkubwiye ko kwiga amashuri menshi cg kwiga mu mashuri akomeye, atari byo bituma ugira ubuzima bwiza? Nibyo, twese twifuza kwiga mu mashuri akomeye, tukifuza kugira impamyabumenyi z'ikirenga; ariko ibyo byose ntibirenza uruhare rwa 50% mu kugufasha kuzagira ubuzima bwiza. Ba uretse gato, utekereze kuri aka kantu. Ese abantu babayeho neza bose ni abize? Gusubiza iki kibazo byaterwa n'icyo wita kubaho neza; ariko igisubizo ni OYA. Abantu benshi biga cyane, bashaka kuzabona akazi keza, kabahemba neza, bakanagira icyubahiro cyo kuba barize cyane. Abandi bajya mu bigo bikomeye bibwira ko ariho bazakura ubumenyi buhambaye, kandi koko nibyo. Ariko reka ngutangaze. Ibyo byose ntacyo bimaze mu gihe wowe ubwawe udafite ubushake n'ubushobozi. Akazi keza cg ubumenyi buhambaye, sibyo bitanga amahoro, sibyo bitanga umunezero, kandi sinabyo bintu byiza bibaho. Igitanga umunezero, ni ugukora ibyo ukunda, kandi biguha amahoro. Mpa igitekerezo c