Posts

Showing posts with the label kwiga

Igisigo cy'urukundo(Ntawe utagukunda)

Image
  Ntako bisa kugira umuntu ukunda kandi na we akagukunda. Nta kindi utekereza kitari we, uramutekereza ugasusuruka, akamurikira umwijima ukurimo ugatahwa n'umunezero; ibinezaneza bikakuzura; inkangara yuzuye ibyishimo igasandarira mu isura yawe, abakubona bakayoberwa ibanga. Amaso yawe akarebana ubwuzu, umunabi ukagenda nka nyomberi, agahinda wirirwanye kagenda wumva; noneho wakumva ijwi ry'umukunzi, ugahita usinzira ugakangukira muri paradizo, amatwi yawe aryumva nk'indirimbo ya mbere iryoshye ku isi yose, ineza ye ikaba akarusho wiratana aho uri hose. https://nigute.co.rw Kumubwira ko umukunda ni ryo jambo rikuniga, ukanga kurimira akari ku mutima kagasesekara ku munwa, akakubwira ko nawe ari uko. Urukundo we! Ni umuti ukuvura, rukaba ingabo ikurinda ingeso mbi, uko amasaha yicuma rurushaho gukura, bikarangira rukugize undi muntu.

Ubwenge ntibugurwa, buva he?

Image
Ubwenge ntibugurwa, ubwenge ntibuguranwa, ubwenge ubuhabwa n'Imana. Ntihazagire umuntu ukubeshya ngo araguha umuti utuma ugira ubwenge, buri muntu wese afite ubwenge yavukanye. Abanyarwanda babizi neza kuko bavuga ngo ni "ugutyaza ubwenge" ntabwo ari ugushaka ubwenge. Buri muntu wese aba afite ubwenge yavukanye. Nta muti waguha ubwenge ahubwo icyo wakora ni ugukoresha ubwenge bwawe ntutegereze ko utekererezwa n'abandi. Ushobora kudakora neza mu itangira, ariko uko ubukoresha cyane ugenda ugira ubunararibonye. Ese ubona abo wita abanyabwenge bakurusha iki? Ntacyo. Ahubwo bo icyo bakora ni ukwigirira ikizere, kugerageza cyane kandi ntibacike intege. Ubundi uko bakoresha ubwenge bwabo cyane niko bagenda baba inararibonye.

I'm not afraid of future, I want to live without fear.

Image
I don't know what will happen to me tomorrow or the day after. Only I know what happening right now. And if that's the case, why the hell would I care about what will happen to me when I die. The reason we're here in the world, is to live, with happiness, joy and enjoy the short time we were given. But it really hurts me to even think about how some people spend their time hurting themselves thinking and planning about the day they will die, while they have already failed to plan for the next hour. What we do now, will affect us in future. That's KARMA and I believe in it. What you believe in won't reward you, but what you do will reward you fairly. Instead of spending your time praying, I think you should spend time doing charity activities, showing love and care, helping others and making the world even better. I'm not saying you shouldn't pray, but this should come supporting what you do. Tell me what you think!

Akira 10,000 Frw, urayakoresha iki?

Image
Ese nk'ubu aka kanya ubonye 10000F wayakoresha iki? Benshi muri twe duhora turira ngo ubukene buratwishe, ngo amafaranga yarabuze, ngo uwampa n'10. Nyamara n'udufaranga duke tubonetse, ugasanga umuntu adupfusha ubusa. Hari indirimbo iba mu bantu "KWIKENURA." Ese kuva mu bukene ni ukumva ko ufite amafaranga menshi mu mifuka yawe? Cg kwikenura ni ugukoresha amafaranga ufite urwanya ubukene? Abantu baratangaje. * Iyo nta mafaranga, aravuga ati, "uwampa amafaranga, niyo yaba make nahita nsenzera ku bukene" * Yabona 10000, akavuga ati, "aya mafaranga ni make, nkeneye arenzeho" ayo agahita ayakoresha agashira. * Agakomeza ati ariko ndashaka kwikenura, akajya abona amafaranga akayaguramo ibyo akeka ko byihutirwa, kugeza igihe agera akavuga ati, "ubukene buranze buranyokamye" Ariko umuntu amenye kuzigama kuri duke afite, ntamenya uko byabaye byinshi. Ariko mu gihe umuntu abonye amafaranga, ntatuza. Ahita atekereza ibyo yifuza, ntarebe ibyihut...

Ntukagirire ishyari abakuruta! Kuko ntawamenya...

Image
Hari umuntu wigeze kuvuga ijambo, sinjye yaribwiraga ariko namwumvise arivuga ninyuriraho gusa, ariko ryangumye mu bitekerezo kandi riramfasha umunsi ku munsi. Yaravuz e ngo, "Ntuzigere na rimwe ugira ubwoba bwuko utazakira cyangwa uzaba umukene bitewe nuko ubona abantu bakuruta bageze kuri byinshi wowe utarageraho cg ngo utekereze ko utazigera ubigeraho. Kuko wabwirwa n'iki aho uzaba ugeze cg ibyo uzaba utunze igihe uzaba ungana na bo?" Nanjye nakubwira ko, ibyo ukora byose ntumenya uko amahirwe aza mu buzima. Hari igihe ukora cyane, ugakoresha imbaraga zawe ukabona nta gihinduka mu buzima bwawe. Ariko umunsi umwe, mu isegonda rimwe, ugahindurirwa ubuzima. Bya bindi byose ukora ubikunze nubwo bitaguhindurira ubuzima nonaha, hari igihe, umunsi n'isaha bizaguha byinshi kurusha ibyo wari witeze. Ntucike intege, ngo utakaze ikizere kuko igihe cyose ugifite ubuzima, ikizere kirahari.

These are your people. Never let go of them

Image
Never leave friends who keep being by your side even when you are harsh towards them. They are truly your people. Those who understand you, love you, support you, invest in your time, give you advice; even when they know that you aren't grateful or won't return any of it. They know what you need, they want to keep you happy, they want you to be as bold as you could be. But you, because of some reasons I don't wanna know, you push them away, take their time for granted, and think they are useless meddling in your life. My friend, you're wrong. Finding a person who truly loves you and cares for you, is an exam many people haven't yet won. But it's still possible for you. Among all your friends, there are people like that who will never leave you hanging. If you be a good friend to them, they will reveal themselves. What are your thoughts on this? Consider sharing if you liked this message.

Agahinda k'inkoko kamenywa n'inkike yatoreyemo.

Image
Ese hari uzi agahinda kawe kukurusha? Iyo ureba umuntu, biragoye guhita wibwira ko afite ikibazo runaka. N'iyo we abikubwiye, ntabwo biremera nkuko we biba bimumereye. Ushobora kumva byoroshye kuko amagambo yoroshya ibintu, nyamara kuri we yumva ameze nk'uwikoreye isi. Iyo umuntu akubashye, akakwizera akakubwira ikibazo cye; ikintu cya mbere wakora si ukumubwira ko ikibazo cye kidakomeye. Aba akeneye ko umutega amatwi, ukamwereka ko umwumva, ukamuhumuriza byaba byiza ukamugira inama, ukamufasha kwiyakira. Inshuti nziza, imenya kubika ibanga. Yabikubwiye yizeye ko uri inshuti nziza, bityo rero irinde kumunegura no kumusebya. Nta kibazo kiba gito kuko uko kingana kose, gihangayikishije nyiracyo. Mbwira icyo utekereza!

Amashuri siyo atanga ubuzima bwiza! Menya impamvu...

Image
Simvuze ko bidafite akamaro, ariko se wanyizera nkubwiye ko kwiga amashuri menshi cg kwiga mu mashuri akomeye, atari byo bituma ugira ubuzima bwiza? Nibyo, twese twifuza kwiga mu mashuri akomeye, tukifuza kugira impamyabumenyi z'ikirenga; ariko ibyo byose ntibirenza uruhare rwa 50% mu kugufasha kuzagira ubuzima bwiza. Ba uretse gato, utekereze kuri aka kantu. Ese abantu babayeho neza bose ni abize? Gusubiza iki kibazo byaterwa n'icyo wita kubaho neza; ariko igisubizo ni OYA. Abantu benshi biga cyane, bashaka kuzabona akazi keza, kabahemba neza, bakanagira icyubahiro cyo kuba barize cyane. Abandi bajya mu bigo bikomeye bibwira ko ariho bazakura ubumenyi buhambaye, kandi koko nibyo. Ariko reka ngutangaze. Ibyo byose ntacyo bimaze mu gihe wowe ubwawe udafite ubushake n'ubushobozi. Akazi keza cg ubumenyi buhambaye, sibyo bitanga amahoro, sibyo bitanga umunezero, kandi sinabyo bintu byiza bibaho. Igitanga umunezero, ni ugukora ibyo ukunda, kandi biguha amahoro. Mpa igitekerezo c...