Posts

Showing posts with the label ubuzima bwiza

Ntukagirire ishyari abakuruta! Kuko ntawamenya...

Image
Hari umuntu wigeze kuvuga ijambo, sinjye yaribwiraga ariko namwumvise arivuga ninyuriraho gusa, ariko ryangumye mu bitekerezo kandi riramfasha umunsi ku munsi. Yaravuz e ngo, "Ntuzigere na rimwe ugira ubwoba bwuko utazakira cyangwa uzaba umukene bitewe nuko ubona abantu bakuruta bageze kuri byinshi wowe utarageraho cg ngo utekereze ko utazigera ubigeraho. Kuko wabwirwa n'iki aho uzaba ugeze cg ibyo uzaba utunze igihe uzaba ungana na bo?" Nanjye nakubwira ko, ibyo ukora byose ntumenya uko amahirwe aza mu buzima. Hari igihe ukora cyane, ugakoresha imbaraga zawe ukabona nta gihinduka mu buzima bwawe. Ariko umunsi umwe, mu isegonda rimwe, ugahindurirwa ubuzima. Bya bindi byose ukora ubikunze nubwo bitaguhindurira ubuzima nonaha, hari igihe, umunsi n'isaha bizaguha byinshi kurusha ibyo wari witeze. Ntucike intege, ngo utakaze ikizere kuko igihe cyose ugifite ubuzima, ikizere kirahari.

Agahinda k'inkoko kamenywa n'inkike yatoreyemo.

Image
Ese hari uzi agahinda kawe kukurusha? Iyo ureba umuntu, biragoye guhita wibwira ko afite ikibazo runaka. N'iyo we abikubwiye, ntabwo biremera nkuko we biba bimumereye. Ushobora kumva byoroshye kuko amagambo yoroshya ibintu, nyamara kuri we yumva ameze nk'uwikoreye isi. Iyo umuntu akubashye, akakwizera akakubwira ikibazo cye; ikintu cya mbere wakora si ukumubwira ko ikibazo cye kidakomeye. Aba akeneye ko umutega amatwi, ukamwereka ko umwumva, ukamuhumuriza byaba byiza ukamugira inama, ukamufasha kwiyakira. Inshuti nziza, imenya kubika ibanga. Yabikubwiye yizeye ko uri inshuti nziza, bityo rero irinde kumunegura no kumusebya. Nta kibazo kiba gito kuko uko kingana kose, gihangayikishije nyiracyo. Mbwira icyo utekereza!

Amashuri siyo atanga ubuzima bwiza! Menya impamvu...

Image
Simvuze ko bidafite akamaro, ariko se wanyizera nkubwiye ko kwiga amashuri menshi cg kwiga mu mashuri akomeye, atari byo bituma ugira ubuzima bwiza? Nibyo, twese twifuza kwiga mu mashuri akomeye, tukifuza kugira impamyabumenyi z'ikirenga; ariko ibyo byose ntibirenza uruhare rwa 50% mu kugufasha kuzagira ubuzima bwiza. Ba uretse gato, utekereze kuri aka kantu. Ese abantu babayeho neza bose ni abize? Gusubiza iki kibazo byaterwa n'icyo wita kubaho neza; ariko igisubizo ni OYA. Abantu benshi biga cyane, bashaka kuzabona akazi keza, kabahemba neza, bakanagira icyubahiro cyo kuba barize cyane. Abandi bajya mu bigo bikomeye bibwira ko ariho bazakura ubumenyi buhambaye, kandi koko nibyo. Ariko reka ngutangaze. Ibyo byose ntacyo bimaze mu gihe wowe ubwawe udafite ubushake n'ubushobozi. Akazi keza cg ubumenyi buhambaye, sibyo bitanga amahoro, sibyo bitanga umunezero, kandi sinabyo bintu byiza bibaho. Igitanga umunezero, ni ugukora ibyo ukunda, kandi biguha amahoro. Mpa igitekerezo c...