Posts

Showing posts with the label ubwenge

Dore icyatuma ibyamamare bigufata nk'ikitegererezo!

Image
Nubwo udatunze byinshi, ukaba utari icyamamare, ukaba uvuka mu cyaro, ukaba utarize mu mashuri ahambaye cg utaranize; birashoboka ko hari abantu benshi bakubona bakakubaha, bakifuza kugukoraho, bakifuza kumera nkawe, bakagufata nk'ikitegererezo. Uko witwara, uko ubaho, amagambo uvuga n'abantu mugendana; ni bimwe mu bintu biguhesha icyubahiro mu bantu bakubona. Abakomeye, ibyamamare, n'abandi bantu utekereza ko mutari mu rwego rumwe, bashobora kukubaha, bakagufata nk'umuntu ukomeye mu gihe nawe wiyubahishije. Kwiyubahisha ntibivuze guhindura uwo uriwe ngo umere nka runaka; wowe ubwawe ba wowe, ukore nkawe, utekereze nkawe, kuko gushaka kumera nk'undi muntu bizagutesha ikuzo gusa ntakindi. Iyo ugerageje kumera nk'undi muntu, birangira uhuye n'ikibazo cy'uko utazabigeraho. Bityo ugasanga wowe uhora nta kizere. utajya ubona ko hari intambwe utera kuko urebera ku ntambwe z'abandi. Ba wowe, maze urebe ngo abantu b'ingeri zose barakubaha. Na ba bandi ut...

Ubwenge ntibugurwa, buva he?

Image
Ubwenge ntibugurwa, ubwenge ntibuguranwa, ubwenge ubuhabwa n'Imana. Ntihazagire umuntu ukubeshya ngo araguha umuti utuma ugira ubwenge, buri muntu wese afite ubwenge yavukanye. Abanyarwanda babizi neza kuko bavuga ngo ni "ugutyaza ubwenge" ntabwo ari ugushaka ubwenge. Buri muntu wese aba afite ubwenge yavukanye. Nta muti waguha ubwenge ahubwo icyo wakora ni ugukoresha ubwenge bwawe ntutegereze ko utekererezwa n'abandi. Ushobora kudakora neza mu itangira, ariko uko ubukoresha cyane ugenda ugira ubunararibonye. Ese ubona abo wita abanyabwenge bakurusha iki? Ntacyo. Ahubwo bo icyo bakora ni ukwigirira ikizere, kugerageza cyane kandi ntibacike intege. Ubundi uko bakoresha ubwenge bwabo cyane niko bagenda baba inararibonye.