Dore icyatuma ibyamamare bigufata nk'ikitegererezo!

Nubwo udatunze byinshi, ukaba utari icyamamare, ukaba uvuka mu cyaro, ukaba utarize mu mashuri ahambaye cg utaranize; birashoboka ko hari abantu benshi bakubona bakakubaha, bakifuza kugukoraho, bakifuza kumera nkawe, bakagufata nk'ikitegererezo.



Uko witwara, uko ubaho, amagambo uvuga n'abantu mugendana; ni bimwe mu bintu biguhesha icyubahiro mu bantu bakubona.
Abakomeye, ibyamamare, n'abandi bantu utekereza ko mutari mu rwego rumwe, bashobora kukubaha, bakagufata nk'umuntu ukomeye mu gihe nawe wiyubahishije.


Kwiyubahisha ntibivuze guhindura uwo uriwe ngo umere nka runaka; wowe ubwawe ba wowe, ukore nkawe, utekereze nkawe, kuko gushaka kumera nk'undi muntu bizagutesha ikuzo gusa ntakindi.

Iyo ugerageje kumera nk'undi muntu, birangira uhuye n'ikibazo cy'uko utazabigeraho. Bityo ugasanga wowe uhora nta kizere. utajya ubona ko hari intambwe utera kuko urebera ku ntambwe z'abandi.

Ba wowe, maze urebe ngo abantu b'ingeri zose barakubaha. Na ba bandi utatekerezaga.

Comments

Popular posts from this blog

Igisigo cy'urukundo(Ntawe utagukunda)

Ese abakristo batandukaniye he n'abantu bandi?

Gukunda utagukunda, nta gihombo kirimo