Igisigo cy'urukundo(Ntawe utagukunda)

 Ntako bisa kugira umuntu ukunda kandi na we akagukunda.


Nta kindi utekereza kitari we, uramutekereza ugasusuruka, akamurikira umwijima ukurimo ugatahwa n'umunezero; ibinezaneza bikakuzura; inkangara yuzuye ibyishimo igasandarira mu isura yawe, abakubona bakayoberwa ibanga.
Amaso yawe akarebana ubwuzu, umunabi ukagenda nka nyomberi, agahinda wirirwanye kagenda wumva; noneho wakumva ijwi ry'umukunzi, ugahita usinzira ugakangukira muri paradizo, amatwi yawe aryumva nk'indirimbo ya mbere iryoshye ku isi yose, ineza ye ikaba akarusho wiratana aho uri hose.

Kumubwira ko umukunda ni ryo jambo rikuniga, ukanga kurimira akari ku mutima kagasesekara ku munwa, akakubwira ko nawe ari uko. Urukundo we! Ni umuti ukuvura, rukaba ingabo ikurinda ingeso mbi, uko amasaha yicuma rurushaho gukura, bikarangira rukugize undi muntu.

Comments

Popular posts from this blog

Ese abakristo batandukaniye he n'abantu bandi?

Gukunda utagukunda, nta gihombo kirimo