Ntukagirire ishyari abakuruta! Kuko ntawamenya...

Hari umuntu wigeze kuvuga ijambo, sinjye yaribwiraga ariko namwumvise arivuga ninyuriraho gusa, ariko ryangumye mu bitekerezo kandi riramfasha umunsi ku munsi.
Yaravuz
e ngo,
"Ntuzigere na rimwe ugira ubwoba bwuko utazakira cyangwa uzaba umukene bitewe nuko ubona abantu bakuruta bageze kuri byinshi wowe utarageraho cg ngo utekereze ko utazigera ubigeraho.

Kuko wabwirwa n'iki aho uzaba ugeze cg ibyo uzaba utunze igihe uzaba ungana na bo?"
Nanjye nakubwira ko, ibyo ukora byose ntumenya uko amahirwe aza mu buzima. Hari igihe ukora cyane, ugakoresha imbaraga zawe ukabona nta gihinduka mu buzima bwawe. Ariko umunsi umwe, mu isegonda rimwe, ugahindurirwa ubuzima.
Bya bindi byose ukora ubikunze nubwo bitaguhindurira ubuzima nonaha, hari igihe, umunsi n'isaha bizaguha byinshi kurusha ibyo wari witeze.
Ntucike intege, ngo utakaze ikizere kuko igihe cyose ugifite ubuzima, ikizere kirahari.

Comments

Popular posts from this blog

Igisigo cy'urukundo(Ntawe utagukunda)

Ese abakristo batandukaniye he n'abantu bandi?

Gukunda utagukunda, nta gihombo kirimo