Agahinda k'inkoko kamenywa n'inkike yatoreyemo.

Ese hari uzi agahinda kawe kukurusha?

Iyo ureba umuntu, biragoye guhita wibwira ko afite ikibazo runaka. N'iyo we abikubwiye, ntabwo biremera nkuko we biba bimumereye.
Ushobora kumva byoroshye kuko amagambo yoroshya ibintu, nyamara kuri we yumva ameze nk'uwikoreye isi.
Iyo umuntu akubashye, akakwizera akakubwira ikibazo cye; ikintu cya mbere wakora si ukumubwira ko ikibazo cye kidakomeye.
Aba akeneye ko umutega amatwi, ukamwereka ko umwumva, ukamuhumuriza byaba byiza ukamugira inama, ukamufasha kwiyakira.
Inshuti nziza, imenya kubika ibanga. Yabikubwiye yizeye ko uri inshuti nziza, bityo rero irinde kumunegura no kumusebya.
Nta kibazo kiba gito kuko uko kingana kose, gihangayikishije nyiracyo.
Mbwira icyo utekereza!

Comments

Popular posts from this blog

Igisigo cy'urukundo(Ntawe utagukunda)

Ese abakristo batandukaniye he n'abantu bandi?

Gukunda utagukunda, nta gihombo kirimo