Ubwenge ntibugurwa, buva he?

Ubwenge ntibugurwa, ubwenge ntibuguranwa, ubwenge ubuhabwa n'Imana.


Ntihazagire umuntu ukubeshya ngo araguha umuti utuma ugira ubwenge, buri muntu wese afite ubwenge yavukanye. Abanyarwanda babizi neza kuko bavuga ngo ni "ugutyaza ubwenge" ntabwo ari ugushaka ubwenge.

Buri muntu wese aba afite ubwenge yavukanye. Nta muti waguha ubwenge ahubwo icyo wakora ni ugukoresha ubwenge bwawe ntutegereze ko utekererezwa n'abandi. Ushobora kudakora neza mu itangira, ariko uko ubukoresha cyane ugenda ugira ubunararibonye.

Ese ubona abo wita abanyabwenge bakurusha iki?
Ntacyo. Ahubwo bo icyo bakora ni ukwigirira ikizere, kugerageza cyane kandi ntibacike intege. Ubundi uko bakoresha ubwenge bwabo cyane niko bagenda baba inararibonye.

Comments

Popular posts from this blog

Igisigo cy'urukundo(Ntawe utagukunda)

Ese abakristo batandukaniye he n'abantu bandi?

Gukunda utagukunda, nta gihombo kirimo