Akira 10,000 Frw, urayakoresha iki?

Ese nk'ubu aka kanya ubonye 10000F wayakoresha iki?

Benshi muri twe duhora turira ngo ubukene buratwishe, ngo amafaranga yarabuze, ngo uwampa n'10. Nyamara n'udufaranga duke tubonetse, ugasanga umuntu adupfusha ubusa.
Hari indirimbo iba mu bantu "KWIKENURA." Ese kuva mu bukene ni ukumva ko ufite amafaranga menshi mu mifuka yawe? Cg kwikenura ni ugukoresha amafaranga ufite urwanya ubukene?


Abantu baratangaje.
* Iyo nta mafaranga, aravuga ati, "uwampa amafaranga, niyo yaba make nahita nsenzera ku bukene"
* Yabona 10000, akavuga ati, "aya mafaranga ni make, nkeneye arenzeho" ayo agahita ayakoresha agashira.
* Agakomeza ati ariko ndashaka kwikenura, akajya abona amafaranga akayaguramo ibyo akeka ko byihutirwa, kugeza igihe agera akavuga ati, "ubukene buranze buranyokamye"
Ariko umuntu amenye kuzigama kuri duke afite, ntamenya uko byabaye byinshi.
Ariko mu gihe umuntu abonye amafaranga, ntatuza. Ahita atekereza ibyo yifuza, ntarebe ibyihutirwa.
Bihinduke. Ufite amatwi niyumve.

Comments

Popular posts from this blog

Igisigo cy'urukundo(Ntawe utagukunda)

Ese abakristo batandukaniye he n'abantu bandi?

Gukunda utagukunda, nta gihombo kirimo