Ese abakristo batandukaniye he n'abantu bandi?

Abantu benshi muri iyi minsi ni Abakristo. Bivuze ko bakurikiye Kristo Yesu. Ariko abenshi ntekereza ko batazi igisobanuro cy'iryo zina biyambika. Kuba bajya gusenga, bakaba bafite ibitabo byigisha iyobokamana, bafite inshingano mu rusengero, biyiriza; si byo bituma baba abakristo beza. Ushobora gusanga umuntu usanzwe ari umukristo mwiza kurusha pasteur.

UMUKRISTO NI IKI?

Mbere y'uko umuntu aba umukristo, ni umuntu.Kugira ngo rero umuntu ave mu kuba umuntu gusa abe n'umu Kristo, bisaba ko abanza kuzuza inshingano n'indangagaciro za kimuntu. Iyo yamaze kuzuza inshingano ze nk'umuntu, noneho yatangira akajya asenga, akiyiriza agakora n'ibindi atekereza ko bimugira umukristo. ARIKO; mu gihe utaruzuza indangagaciro za kimuntu, gushaka Kristo ndumva ntacyo byaba bikumariye.

INDANGAGACIRO ZA KIMUNTU NI IZIHE?

Nk'uko twese tubizi, kuba mu buzima bisaba kuba ufite uko ubayeho. Ushobora kuba ubayeho neza cyangwa nabi, uri umukene cyangwa umukire, ariko se uko ubayeho, ubibayemo ute?
Dore indangagaciro zikwiye kuranga unmuntu urwego rwose yaba arimo.

Indangagaciro ya mbere ni URUKUNDO. Noneho iyo ufite urukundo, ibindi byose biva mu rukundo.
Gufasha abantu, kwitanga, kumva abantu byose ubikora kuko ukunze abantu. Dukwiye kumva ko ikibazo cya mugenzi wawe nawe kikureba.

IMANA itwigaragariza ibinyujije mu byo yaremye. Abantu ni bo tuboneramo Imana, rero mu gihe dufashije abantu, tuba dufashije Imana kandi twujuje icyo yaturemeye.

Ndizera ko indangagaciro mbabwiye y'urukundo, ihishe byinshi. Ntuzambwire ngo uri uri umukristo udafite iyo ndangagaciro, kuko uretse no kumbeshya, nawe uzaba wibeshya.

Comments

Popular posts from this blog

Igisigo cy'urukundo(Ntawe utagukunda)

Gukunda utagukunda, nta gihombo kirimo