Gukunda utagukunda, nta gihombo kirimo

Gukunda utagukunda birababaza, ariko nta gihombo kirimo.


Gukunda umuntu bitanga umunezero, ark bikaba akarusho iyo uzi ko na we agukunda. Wiyumvamo ikizere kandi ugahorana akanyamuneza.
Ariko nanone mu gihe uwo ukunda we atagukunda, nabwo gukomeza kumufata nkuko wamufataga ntacyo biguhombya.
Ntabwo aba akwanze kandi na we ntaba ashaka kukwanga. Hari igihe aba afite undi akunda, cyangwa akaba abona ko mudahuza.


Niba ari ibyo wakomeza kumubera inshuti kuko kugira inshuti cg kuzikunda ntacyo biguhombya. Urabakunda, ukabitaho nk'inshuti bikarushaho kukunezeza.
Nonese umuntu ukunda niba akunda undi, kuki we utamufata nk'imwe mu nshuti zawe? Hari igihe yazabona ko umubereye ark natabibona, reka gukomeza kumwikururaho umufate nk'inshuti isanzwe nawe ushobora kuba ufite undi muntu wagukunda kurusha uko ubitekereza.
Ntuzabe nka b'abandi batandukana bagahita bahinduka abanzi.
Mbwira icyo ubitekerezaho.

Comments

Popular posts from this blog

Igisigo cy'urukundo(Ntawe utagukunda)

Ese abakristo batandukaniye he n'abantu bandi?