Ese Imana ni icyo utazi?
Uvuga ko uzi Imana. Ukavuga ko yaremye muntu mu ishusho ryayo, ariko warangiza ugasuzugura muntu, ukamufata nk'icyo utazi. Ese Imana ntitwagakwiye kuyibonera mu byo yaremye? Cyane cyane muntu kuko tuvuga ko yamuremye mu ishusho yayo.
Uko twagakwiye gushimira Imana mu gihe hari icyo idukoreye, niko dukwiye gushimira umuntu ugize ic upyo aduha cg adukorera. Bityo kuko Imana igufasha binyuze mu bantu, niko ukwiye kuyishimira ubinyujije mu bantu.
Niba ubona umuntu ukamubonamo icyo utazi. Ese n'Imana ni icyo utazi? Sintutse Imana, ariko nshatse kuvuga ko uko twubaha Imana ariko dukwiye no kubaha abantu basa nayo.
Comments
Post a Comment