Posts

People are everything: Everyone's life matters

Image
Your mom is a person. And your dad is a person too. While raising you, many people contributed; and many of them you don't even know. You know, having friends around is the best thing that you are thankful for. When no one likes you ( that's what you think because it's not possible ), you feel bad, helpless, and uncheerful. With that said, It's the truth I want to talk about. No matter how people will hurt you, no matter how you will try to get away from people, you will find yourself attracted to them even more than you think. Because in life, everything involves someone else. If you want to move from one place to another, you need transport made by people, if you need to be smart, you need to wear clothes made by people, you need love from people, and even more from people, basically everything you need in your life. But I'm writing this post because I know there are people violating human rights. At least if they knew how other people are important in their life,...

Ese Imana ni icyo utazi?

Image
Uvuga ko uzi Imana. Ukavuga ko yaremye muntu mu ishusho ryayo, ariko warangiza ugasuzugura muntu, ukamufata nk'icyo utazi. Ese Imana ntitwagakwiye kuyibonera mu byo yaremye? Cyane cyane muntu kuko tuvuga ko yamuremye mu ishusho yayo. Uko twagakwiye gushimira Imana mu gihe hari icyo idukoreye, niko dukwiye gushimira umuntu ugize ic upyo aduha cg adukorera. Bityo kuko Imana igufasha binyuze mu bantu, niko ukwiye kuyishimira ubinyujije mu bantu. Niba ubona umuntu ukamubonamo icyo utazi. Ese n'Imana ni icyo utazi? Sintutse Imana, ariko nshatse kuvuga ko uko twubaha Imana  ariko dukwiye no kubaha abantu basa nayo.

Ese abakristo batandukaniye he n'abantu bandi?

Image
Abantu benshi muri iyi minsi ni Abakristo. Bivuze ko bakurikiye Kristo Yesu. Ariko abenshi ntekereza ko batazi igisobanuro cy'iryo zina biyambika. Kuba bajya gusenga, bakaba bafite ibitabo byigisha iyobokamana, bafite inshingano mu rusengero, biyiriza; si byo bituma baba abakristo beza. Ushobora gusanga umuntu usanzwe ari umukristo mwiza kurusha pasteur. UMUKRISTO NI IKI? Mbere y'uko umuntu aba umukristo, ni umuntu.Kugira ngo rero umuntu ave mu kuba umuntu gusa abe n'umu Kristo, bisaba ko abanza kuzuza inshingano n'indangagaciro za kimuntu. Iyo yamaze kuzuza inshingano ze nk'umuntu, noneho yatangira akajya asenga, akiyiriza agakora n'ibindi atekereza ko bimugira umukristo. ARIKO; mu gihe utaruzuza indangagaciro za kimuntu, gushaka Kristo ndumva ntacyo byaba bikumariye. INDANGAGACIRO ZA KIMUNTU NI IZIHE? Nk'uko twese tubizi, kuba mu buzima bisaba kuba ufite uko ubayeho. Ushobora kuba ubayeho neza cyangwa nabi, uri umukene cyangwa umukire, ariko se uko ubayeho...

Igisigo cy'urukundo(Ntawe utagukunda)

Image
  Ntako bisa kugira umuntu ukunda kandi na we akagukunda. Nta kindi utekereza kitari we, uramutekereza ugasusuruka, akamurikira umwijima ukurimo ugatahwa n'umunezero; ibinezaneza bikakuzura; inkangara yuzuye ibyishimo igasandarira mu isura yawe, abakubona bakayoberwa ibanga. Amaso yawe akarebana ubwuzu, umunabi ukagenda nka nyomberi, agahinda wirirwanye kagenda wumva; noneho wakumva ijwi ry'umukunzi, ugahita usinzira ugakangukira muri paradizo, amatwi yawe aryumva nk'indirimbo ya mbere iryoshye ku isi yose, ineza ye ikaba akarusho wiratana aho uri hose. https://nigute.co.rw Kumubwira ko umukunda ni ryo jambo rikuniga, ukanga kurimira akari ku mutima kagasesekara ku munwa, akakubwira ko nawe ari uko. Urukundo we! Ni umuti ukuvura, rukaba ingabo ikurinda ingeso mbi, uko amasaha yicuma rurushaho gukura, bikarangira rukugize undi muntu.

The power that makes a great leader

Image
The power that makes a great leader, great mind, great warrior, is self-control, self-aware, and showing your difference by what you do. Great people who are able to carry out the impossibles, are not the ones who follow like a sheeps. They never settle for less than they deserve, they are people who are always exploring, creating, innovating and stands for what they believe. They know when to speak, what to speak and they know where they are putting their next step. They are ahead of what they see, they have unlimited thoughts and they never waste their time. They have principles that they follow, they are bold people, they have extroverts minds even though they may be introverts outside. We love these people once they succeed, we think they are crazy when they are acting. That's the true spirit and character of the #mindinmiddle What are your thoughts on this?

Dore icyatuma ibyamamare bigufata nk'ikitegererezo!

Image
Nubwo udatunze byinshi, ukaba utari icyamamare, ukaba uvuka mu cyaro, ukaba utarize mu mashuri ahambaye cg utaranize; birashoboka ko hari abantu benshi bakubona bakakubaha, bakifuza kugukoraho, bakifuza kumera nkawe, bakagufata nk'ikitegererezo. Uko witwara, uko ubaho, amagambo uvuga n'abantu mugendana; ni bimwe mu bintu biguhesha icyubahiro mu bantu bakubona. Abakomeye, ibyamamare, n'abandi bantu utekereza ko mutari mu rwego rumwe, bashobora kukubaha, bakagufata nk'umuntu ukomeye mu gihe nawe wiyubahishije. Kwiyubahisha ntibivuze guhindura uwo uriwe ngo umere nka runaka; wowe ubwawe ba wowe, ukore nkawe, utekereze nkawe, kuko gushaka kumera nk'undi muntu bizagutesha ikuzo gusa ntakindi. Iyo ugerageje kumera nk'undi muntu, birangira uhuye n'ikibazo cy'uko utazabigeraho. Bityo ugasanga wowe uhora nta kizere. utajya ubona ko hari intambwe utera kuko urebera ku ntambwe z'abandi. Ba wowe, maze urebe ngo abantu b'ingeri zose barakubaha. Na ba bandi ut...

Gukunda utagukunda, nta gihombo kirimo

Image
Gukunda utagukunda birababaza, ariko nta gihombo kirimo. Gukunda umuntu bitanga umunezero, ark bikaba akarusho iyo uzi ko na we agukunda. Wiyumvamo ikizere kandi ugahorana akanyamuneza. Ariko nanone mu gihe uwo ukunda we atagukunda, nabwo gukomeza kumufata nkuko wamufataga ntacyo biguhombya. Ntabwo aba akwanze kandi na we ntaba ashaka kukwanga. Hari igihe aba afite undi akunda, cyangwa akaba abona ko mudahuza. Niba ari ibyo wakomeza kumubera inshuti kuko kugira inshuti cg kuzikunda ntacyo biguhombya. Urabakunda, ukabitaho nk'inshuti bikarushaho kukunezeza. Nonese umuntu ukunda niba akunda undi, kuki we utamufata nk'imwe mu nshuti zawe? Hari igihe yazabona ko umubereye ark natabibona, reka gukomeza kumwikururaho umufate nk'inshuti isanzwe nawe ushobora kuba ufite undi muntu wagukunda kurusha uko ubitekereza. Ntuzabe nka b'abandi batandukana bagahita bahinduka abanzi. Mbwira icyo ubitekerezaho.