Ese abakristo batandukaniye he n'abantu bandi?
Abantu benshi muri iyi minsi ni Abakristo. Bivuze ko bakurikiye Kristo Yesu. Ariko abenshi ntekereza ko batazi igisobanuro cy'iryo zina biyambika. Kuba bajya gusenga, bakaba bafite ibitabo byigisha iyobokamana, bafite inshingano mu rusengero, biyiriza; si byo bituma baba abakristo beza. Ushobora gusanga umuntu usanzwe ari umukristo mwiza kurusha pasteur. UMUKRISTO NI IKI? Mbere y'uko umuntu aba umukristo, ni umuntu.Kugira ngo rero umuntu ave mu kuba umuntu gusa abe n'umu Kristo, bisaba ko abanza kuzuza inshingano n'indangagaciro za kimuntu. Iyo yamaze kuzuza inshingano ze nk'umuntu, noneho yatangira akajya asenga, akiyiriza agakora n'ibindi atekereza ko bimugira umukristo. ARIKO; mu gihe utaruzuza indangagaciro za kimuntu, gushaka Kristo ndumva ntacyo byaba bikumariye. INDANGAGACIRO ZA KIMUNTU NI IZIHE? Nk'uko twese tubizi, kuba mu buzima bisaba kuba ufite uko ubayeho. Ushobora kuba ubayeho neza cyangwa nabi, uri umukene cyangwa umukire, ariko se uko ubayeho...